Agakino
- UMWIRABURA
- Jan 21, 2021
- 19 min read
Updated: Jan 26, 2021
“keza, keza, kezaaa urihehe?” Ndi gusakuza ukonshoboye kose ngo ndebe ko mushiki wanjye muto yanyumva kuko rwose ntamwanya uhagije mfite. Icyuya cyandenze kubera kwiruka, umutima nawo urigutera insigane. Gusa wagirango uyumunsi suwanjye kuberako keza ntago arikwitaba nubwo nagenze inzu yose mpamagara mwijwi riranguruye. Ava mugikoni yiruka aje kureba icyo mbaye.
“Mama arihehe?” yahise ambwirako aryamye mpita nkomeza njya mu cyumba ntakindi mubwiye.
Mukwinjira mu cyumba cyiwe amarira yizenga mu maso. Sinzi impamvu nari nizeye ko basi yaba yorohewe, ariko siko biri. Araryamye ariyoroshe ariko ntibimubuza gutitira, icyumba harimo akamuri gake ariko biragaragara ko ananutse birenze urugero. Uko ndi kureba umubyeyi wanjye aryamye kugitanda imbaraga zimushiramo kubera ikinyagwa kikirwara, niko nibwira ko ibyo nakoze aribyo kandi byari bikwiye. Mpita nkubita amavi hasi ntitaye kububabare, ndamwegera.
“Karenzi ubayiki kowahangayitse?” mama abimbaza andeba mumaso arinako mbona ukuntu asa nkunaniwe mumaso. “Mbwira ko-.” Mukugerageza kongera kuvuga ahita akorora cyane, numvishe arinkinkota banteye. Mpita mfata igikombe cyamazi kiraho ndamwegura ngo anywe mumuhogo hareke kumagara.
“mama nyumva neza,” negera inyuma mbanza guhanagura icyuya mumaso, “ntago nshobora kugusobanurira neza ubungubu kuko nta mwanya uhagije mfite ariko icyonshaka kukubwira nuko ibibazo byose dufite bigeye gukemuka.” Ndahindukira nterura igikapu cyumukara kinini ngishyira hepfo kuburiri.
“Mwana wanjye ibi nibiki koko” Yahise azana amarira mumaso ndetse asa nkuhangayitse. “wakoze ibiki koko, nizere ko ntawe wambuye ubuzima?” Yahise yeguka ho gato ngo arebe ikirimo, afunguye asanga ni amafaranga. Nanjye niko ndi kureba kwisaha mbara iminota nsigaje. Negutse ngo mubwire ayanyuma ahita ankubita urushyi.
“Njyewe ntago aruko nakureze, ntago njyew nareze umujura” mubyukuri ntago bintunguye kuba ankubise kuko numubyeyi winyangamugayo kandi niko natwe yifuza ko twamera.
Ndamwegera mureba mumaso ngo aboneko ntari kumubeshya. “Mama urabizi ntago nabikora pe, gusa icyo nagusaba nugufata aya mafaranga ukayabika ahantu kure.” Mpita mwegera ndamusoma kugahanga ndasohoka. Uko nsohoka icyumba niko numva ampamagara ariko kuko ntamwanya uhagije mfite ndakomeza ndagenda. Nsanze mushiki wanjye muto mugikoni andeba nkaho nasaze.
“asubwo ntago wumva ko mama arikuguhamagara.” Abimbwira nuburakari bwinshi.
“Umva ntamwanya mfite gusa icyo nagusaba nukwita kuri mama wacu neza njyew hari gahunda zihutirwa ngiyemo, urumva.” Yahise akambya agahanga asa nkudasobanukiwe neza. “keza ndakwinginze ntihagire umuntu utazi ukingurira, kandi ukore uko ushoboye mama umuhe ibyo akeneye sibyo.” Ntago yakomeje kumbaza byinshi kuko wenda yabonyeko ndikwihuta, ndamuhobera mfata ikoti rimanitse ahaminikwa amakoti ndirenza kugapira kumukara nipantaro yumukara nari nambaye, mpita nsohoka. Nkisohoka inzu, nkuramo terefone ntangira guhamagara Gisa nshaka kumubwira ngo ategure ibyangombwa byurugendo nze kubifata aho twumvikanye. Ndenze ho gato yo murugo ndikurwana no guhamagara vuba ngo ba banyagwa batamfata mpita numva ikuntu kumutwe mba nguye hasi ntangira kubona umwijima gusa.
Amezi 6 mbere
“Asubu nemereraga iki.” Umutwe uri kundya nyuma yogushaka icyo kwambara hejuru no hasi nkakibura. Inshuti yanjye Shami yantumiye mukirori kiri bubere munzu ya mubyara wiwe gusa nubwo ntabishakaga byarangiye nemeye. Impamvu nyamukuru nari nabyanze nuko ari mubakire kandi mubyukuri nta myenda irenze mfite ubu biransaba gutira, arinayo mpamvu ngiye kwa Shami. Nasanze yarangije kwetegura arambwira mfatemo ibyo nshaka mumyenda yiwe. Ntibyangoye kuko Shami dufite imiterere imwe nkabantu bakinnye umupira wa basket, ubwo mfata ikoti ryiwe ryiza rya kaki ndirenza kuri jeans na T-shirt yumweru nari nambaye ubundi twitera umubavu uhumura wa Shami, yatsa imodoka turagenda.
Mukuhagera dusanga aho baparika imodoko huzuye ibimodoka byiza. Shami yirwanaho nkintore ashaka nawe aho ashyira imodoka yiwe. Mukwinjira munzu nendaga kuvamo amaso kubera ubwiza bwinzu ya mubyara wa Shami. Yari inzu nziza ya etaje ifite amabara yumweru ahantu hose, intebe zumweru, imitako ihenze kandi myiza, ndetse namatara meza cyane. Iwacu ntago twari abakene ariko nabonaga salon yiyo nzu ingana ninzu yacu yose uteranijeho nizabaturanyi ebyiri. Hanyuma akazu kanjye nabagamo ko ninkubwiherero bwahano.
“Shamiii,” mubyara wa Shami yahise aza aramuhobera, “Umva ikirori cyaryoshye ahubwo nimwebwe mwaburaga.” Atujyana mugikoni gufata icyo kunywa. Munzu harimo abantu bake, abakobwa beza basa neza cyangwa se mundimi zamahanga “classy”. Tugeze mugikoni dusanga kumeza hariho inzoga zubwoko bwose bigaragara ko zihenze cyane. Ariko nkuko bavuga “guma kubyo uzi” nahise mfata Mutzig ikonje ariko Shami we yafashe imwe murizo nzoga zihenze ntazi. Ubundi twerekeza hanze kuri pisine aho abantu bose bari bari. Ntakindi amaso yanjye yahise agwaho usibye abakobwa beza bari baraho bambaye imyenda yokogana mubyukuri ntakintu kinini ihishe.
“Man reba gake abana babandi utabamaraho irangi,” Shami niko yahise ambwira aseka cyane. Gusa nawe narimbize ko arikureba ibyo ndi kureba.
“Umva nukuri iri niryo juru bavuze, reba noneho kariya kana kambaye umwenda wubururu.” Iruhande rwa pisine hari hicaye mubyara wa Shami arikumwe nabandi bakobwa babiri. Umwe muribo yari yambaye imyenda yo kogana cyangwa se, agakariso nisutiye byubururu, imiterere yiwe yose igaragara. Njyew nari nashimye kuko yari afite amabuno aringaniye ariko ateye neza kandi bigaragara ko yoroshye, nigikara kiza kandi afite ubwiza bugaragara. Nahise numva amaraso yose atangiye kujya kugice cyohepfo mbese umushyukwe utangiye kunyica nirebera hirya da. Shami nawe yarari kuganiriza babyara biwe bandi bavukana na Pamela umwe wari watwakiriye. Nkomeza kwinywera ka mutzig kanjye arinako numva umuziki. Hashize akanya numva umuntu inyuma yanjye.
“Ntago uziko kureba cyane atari imico myiza.” Ndebye inyuma nsanga niwamukobwa nahoze nambura, nubwo atari yambaye, namaso yanjye. “Njyewe byanteye ubwoba niyompamvu mvuye guhamagara abashinzwe umutekano kuko nabonaga usa nkushaka kumfata kungufu.”
Ubwoba bwahise bunyica ariko ndikaruma. “Umva nukuri rwose ntago ariyo gahunda narimfite mbabarira.” Yahise aturika araseka cyane arangije yicara muntebe yariri ahongaho hafi yanjye.
“Mbega umusore ugira ubwoba, nakinaga tuza,” akibivuga numva umutima usubiye mugitereko nanjye ndamwenyura. “Nukuri warumpabuye narintangiye gushaka inzira nyuramo ntoroka.” Niko nahise musubiza mureba mumaso, mumutima nti “mbega umukobwa mwiza”
“Dore kandi urongeye kandi nakubwiyeko atari imico myiza.” Ahita yegera imbere andebesha hirya.
“Rega nubwambere nabona umukobwa mwiza nkawe ntundenganye.” Twakomeje gutyo tuganira ikiganiro kinyerera. Ntago yari mwiza gusa ahubwo yarazi nokuganira, biragoye kubona umukobwa ufite ibyo byose. Hashize akanya hajyamo indirimbo mbona arishimye mpita muhagurutsa turabyina. Uko tubyinana niko ngenda numva ubushyuhe bwiyongera mumubiri wenda kubera twa mutzing narimaze kunywa cyangwa kuberako uwo mukobwa yari acyambaye kwakundi namubonye simbizi.
“Waretse tukava hano,” niko wamukobwa yahise ambwira indirimbo irangiye. “Njyewe ndabona ikirori cyabishye, kandi hari ahantu heza nzi twajya.” Ibyo nabifashe nkikimenyetso cyuko yankunze kandi ko bikunze iri joro natera akabariro numukobwa mwiza. Sinatinze kwemera arambwirango mutegereze yambare ubundi tugende. Nahise negera Shami mubwira uko gahunda zimeze, nawe ntiyangora ampereza imfunguzo ngo ndede mumodoka agapaki kudukingirizo karimo. Nabikoze vuba vuba ngo nyampinga ataza akambura. Maze guha Shami urufunguzo rwiwe mpita ninjira munzu mba ntembera mugihe ntegereje. Inzu yari nziza cyane nibishushanyo byiza ariko ubona bidasobanutse. Nageze ahantu hari ibyumba, ngenda ninjiramo ndeba ibirimo kubera amatsiko. Mucyumba kimwe ninjiyemo, nasanzemo abagabo batatu bari gukina imikino yo kuri murandasi baryohewe cyane kuburyo batanambonye. Narahagaze ndareba ho gato, sinzi ukuntu umwe mubantu bakinishwaga mu mukino yaguye hasi nanjye mba ndasetse arinako ba bagabo bahindukira barandeba.
“Urakora iki hano?” Umwe muri babagabo yabimbajije ubona afite umujinya noguhangayika, “Ninde wakubwiye ngo winjire hano, sohoka gira vuba.” Nubwoba bwinshi nahise nisohokera njya guhagarara hanze ngo batananyicira aho. Nahise mbyikuramo ngo bitanyicira ijoro.
Ntanubwo natekerezaga turi bujyane niki kuko ntabyo nari nitayeho, niyo tugenda namaguru ntakibazo nari kugira. Nyiramwiza aba araje yambaye agakanzu kumukara ninkweto ndende mufata akaboko turagenda. Mukugera ahaparitse imodoka mbona akuyemo imfunguzo agiye kuri Chevrolet Buick GMC. Mumutima nti “nkukuriye ingofero”. Wamukobwa kumbe afite numufungo, ndamwizirikaho.
Yahise yatsa imodoka turagenda. Ntago twagenze igihe kirekire, twageza ahantu hari imbuga nini hasa nkaho ari hejuru yumusozi gusa ntakintu cyari cyubatse muriyo mbuga. Twari twitwaje inzoga imwe murizazindi zo mukirori.
Asohoka imodoka, mfata ya nzoga ndamukurikira inyuma yimodoka. Niko nahise mbona ukuntu hahantu ariheza cyane. Warebaga umujyi wa Kigali wose, amatara yaka, ikirere cyasaga neza cyane.
“Ahangaha niho njya nza kuruhukira iyo mfite ibintu byinshi bindi mumutwe.” Yahise abivuga arinako areba ibyo nanjye narebaga (ubwiza bwa Kigali). Nahise nurira nanjye musanga aho yari yicaye inyuma kumodoka. Yari yasinze ho gatoya rero nakoze uko nshoboye kose ngo ya nzoga ntayikoreho.
“Nitwa karenzi Gael,” yasaga nkaho atangiye gutekereza byinshi, gusa kuko numvaga nta kiganiro gishishikaje mfite mpitamo kumwibwira.
“Nitwa Gasaro Lauren,” Yahise ahindukira arandeba. Ntago nanjye natindije ibintu nahise mukurura ndamusoma. Natangiye gahoro ngo niba atabishaka ambuze ariko ntago yambujije. Ahubwo yahise anyegera anyicara kubibero yongeza umurego. Kubera ukuntu yabikoraga neza cyane anafashe mumisatsi, hasi byari bimaze kumera nabi. Mba negejeyo imigozi yikanzu asigarana isutiye hejuru turakomeza turasomana. Bigezaho ikanzu yose ivamo, ndetse nisutiye ntangire gukora kumabere yiwe ahita akururira umwuka mumenyo. Ndakomeza mukoraho buhoro buhoro manuka nawe akansoma ahantu hose cyane mwijosi akajya anyuzaho amenyo nkumva ndasaze. Mbonyeko bitangiye gukomera twakuyemo imyenda yose, nibukako agakingirizo kari mwipantaro kandi nari nayitaye aho hasi. Mwegezayo ho gato ngo nyitore, negutse nsanga yahise asinzira. Nabaye nkuguye mukantu ndabanza mpagarara aho nambaye umwenda wimbere gusa ndi kumureba.
Nahise mwambika ikoti ryanjye, cyangwa se rya Shami, ndamuterura mushyira mumodoka ngo mutahane. Gusa kuko ntarinzi iwabo mpitamo kumujyana muri kakazu kanjye nibanagamo.
Bukeye bwaho, naregutse gato izuba rinkubita mumaso mpita nongera ndiyorosa. Ntangira kwibuka ibyabaye byose. Nibuka ikirori, uburyo nari nanyweye, mpita nibuka umukobwa mwiza twahuye nshidukira hejuru nibutseko namutahanye. Ndebye mucyumba mbona ntawe uhari. Ndabyuka njya muri salon yanjye nsanga naho ntawe uhari. Nibutseko ntana nimero za telephone yampaye numva ndababaye ariko sinabitindaho mpita njya kwitegura ngo njye kukazi. Akazi nkora muri resitora nubwo katampemba menshi, ndakubaha kuko niho nkura amaramuko yanjye ndetse nkafasha mama na mushiki wanjye. Nkinjira mubwogero mpita mbona agapapuro gafashe kukirahuri. Ndebye neza mbona handitseho nimero za telephone nakajambo kagira kati “wakoze, umvugishe nubishaka.” Mpita mwenyura ngashyira kumeza yigitanda ngo nze kuzandika mvuye mu bwogero. Noze ndikwitekerereza ibihe byiza twagiranye, nicyo cyantindije hafi no gukerererwa kukazi. Nakoze uko nshoboye kose ngera kukazi hakiri kare, uwo munsi twagize naba kiriya benshi sinigeze mbona numwanya wokwandikira Gasaro kuri za nimero yari yampaye.
Sinjye warose amasaha yo gutaha ageze, nahise mfata agasakoshi ngendana ngana umuryango ntaha. Mbere yuko ndenga umuryango boss yaje ankurikiye arambwirango ashaka kuvugana nanjye.
“Karenzi, ihangane ntware umwanya wawe ho gato.” Nkurikije uburyo yari yafunze isura narabibonaga ko bitari burangire neza.
“Boss habayiki ko mbona wahangayitse cyane?” Mubyukuri nubwo nabimubajije ntuje narimfite ubwoba. Nyuma yamagambo menshi yokunsobanurira, boss byarangiye ansezereye kukazi kuberako ngo atagifite ubushobozi bwokumpemba. Mubyukuri sinababaye cyane kuko narindi gushaka akandi kazi keza kajyanye nibyo nize ariko ntamahirwe nari nakagize yokukabona. Icyari kimpangayikishije nukuntu mama na mushiki wanjye arinjyewe ubatunze. Nahise mpamagara mama mubwira ibimbayeho, nkibisanzwe arampumuriza ambwira gusenga cyane. Nageze iwanjye umutima utari hamwe, ndikwibaza ahantu nzakura akazi ntamuntu ukomeye nzi wabimfashamo. Mpita nibukako Shami aziranye nabantu bakomeye, ndamuhamagara. Yahise ambwirango ngekumureba nimugoroba tubiganireho neze.
Ubwo narindyamye kuburiri ntekereza ibyakazi, nahise nibuka gasaro, mfata za nimero kukameza kigitanda ndamwandikira. Mwohereza ka “hey” mpita mubwira uwariwe. Ikiganiro cyahise gitangiriraho tuganira nkabamaze imyaka tuziranye. Nagiye kureba Shami ndikwisetsa numva nishimye kubera ukuntu nari naganiriye na Gasaro.
“Karenzi urabizi yuko rwose bitewe nuko nta hantu hakomeye wari wakora, kukubonera akazi karenze biragoye.” Shami yabimbwiye ubona nawe yahangayitse nyuma yuko musabye kunshakira akazi gahemba menshi. “Gusa hari umu toton wanjye ufite kompanyi yubucuruzi kandi bakeneye umuntu uzajya ujyanira ibintu aba kiriya kandi uzi no gutwara,” abivuga andeba ngo amenye icyo mbitekerezaho, “rero niba wumva wabibasha, umbwire nguhuze nawe aguhe akazi.”
“Asubwo koko urumva hari andi mahitamo mfite koko ntakibazo rwose ahubwo nejo nahita ntangira ntakabuza.” Numvaga nishimye kuko basi ngiye kuba mfite aho nkura udufaranga duke mugihe nshaka akazi kandi keza.
Bukeye bwaho, nabyutse kare nditegura nkumuntu ugiye guhabwa akazi. Nari naraye niyogoshesheje kuburyo nsa neza. Ngezeyo baranyakira mbabwirako arinjyewe Shami yari yababwiye barambwirango ntegereze umukuru wa Kompanyi. Aho nari nicaye nitegerezaga aho hantu, kari akazu gatoya gasa nkagafite ibyumba bibiri na saro. Nari niteguye ahantu heza hafite nikizu kinini mbese nanjye ngiye gukora ahantu hagaragara, ariko ntago hari hashamaje. Inkuta zari zisize amabara yijimye hameze nko mubuvumo, aho kuruhande hari abagabo babiri basa nkabari gukina imikino yomurandasi kuri mudasobwa.
Mugihe nkibaza niba nayobye ngiye guhamagara Shami ngo mubaze, wamukobwa wanyakiriye ahita ambwirango ninjire boss arantegereje. Narinjiye ambaza amazina na fotokopi yirangamuntu, ndabimuha. Arangije ambaza niba nzi gutwara moto cyangwa imodoka mubwirako mbizi byombi. Ntakindi yambajije yahise ampereza akantu gatoya kameze nka terefoni ambwirako ngomba kuzajya nkagendana aho ngiye hose naba ndi mukazi cyangwa ntakarimo, ambwirako akazi kanjye ari kuvana ibintu hamwe mbijyana ahandi, ko nzajya mpembwa kumunsi. Numvishe atari amabwiriza akomeye mpita nemera no gushyira umukono kumasezerano yari yateguye mba ndagatangiye. Nahavuye numva nishimye nubwo atari akazi gahambaye ariko ntacyo nzaba mfite aho nkura umugati. Sinzi ukunta byanjyemo ariko nahise numva nahamagara Gasaro tugahura. Sinatinze nahise muhamagara ntiyayifata ariko hashize akanya anyohereza message imbwirako ari mukazi ampamagara navayo. Ubwo njya kureba abahungu binshuti ngo tujye kunywa kamwe.
Hashize akanya twicaye tunywa byeri nibiparu byinshi telephone irasona, ndebye nsanga nigasaro njya hanze ngo nyitabe.
“Bite musore mwiza, nasanze wambuze.” Abivuga aseka.
“Ariko ubanza ukora muri reta kuko kukubona ntago byoroshye.” Twaganiriye ho gatoya ahita ambwirango arikuva kukazi niba ntakibazo yaza kumfata tukanjya gusangira. Numvishe nishimye ariko mumutima nkumva bisekeje uburyo ariwe uje kumfata kandi mubusanzwe ari umusore ujya gufata umukobwa ariko mpita mbyikuramo, biri uko biri.
Nahise ninjira munzu nsezera abasore, bahita banserereza kumuntu utumye mbavamo byeri zari zitangiye kuryoha, nsohoka nihuta ngo batavuga byinshi. Ntibyatinze, Gasaro yahise aza kundeba ariko yaje mumodoka itandukanye niyo twagenzemo mbere.
“Okay noneho menye icyo ukora, ucuruza imodoka.” Mbivuga ndi kureba imodoka nziza yajemo ifite marike ya Benz SUV. Arinako ahita aseka kagatwenge keza maze kumenyera.
Ninjira mumodoka, “Kera nari umujura none ubu ncuruza ibiyobya bwenjye.” Akibivuga nahise nturika ndaseka ibyo kurangarira imodoka mbivamo. Nkimureba mpita menyako narimukumbuye cyane. Noneho kumubona yicaye imbere yanjye yambaye ipantaro yumukara imufashe, agapira gato kagaragaza umukondo kicyatsi ninkweto za siporo, ikirungo mumaso gisize neza, hejuru yibyo byose anahumura neza. Numva mumutwe bitangiye kwivanga na za byeri narimaze kunywa.
“Nisize ibiryo kumunwa?” akibimbaza ahita amwenyura noneho abyicira icyarimwe.
“Nigeze nkubwirako uri mwiza harya?” mbivuga arinako nkomeza kumureba, Nisoni nyinshi ahita ambwira ngo ndakoze areba imbere. Mbonyeko abuze icyo kuvuga mpitamo kubigira imikino, “hoya se kandi wikwirya” ahita aseka dukomereza aho tuganira. Yanjyanye ahantu heza nanjye ubwanjye ntakekaga ko habaho. Turasangira tuganira kubintu byinshi, ibifite akamaro nibitagafite, gusa nari nishimye bimwe bikabije. Tugiye gutaha ashaka kwishyura fagitire kuberako ariwe ngo wahanjyanye ariko numva byaba ari agasuzuguro ndabyanga. Tumaze kuhava twatembereye umujyi hogato ubundi turataha, angeza ahomba.
“Asubwo urabizi neza ko udashaka kuza tugakomeza ikiganiro.” numvaga ntashaka kodutandukana.
“Umva ejo mfite akazi, kandi nawe numunsi wawe wambere kukazi ntago ugomba gukerererwa.” Arahindukira arandeba. Nahise nkora ibyo nahoze ntekereza kuva kare ndamwegera ndamusoma. Bitangira gahoro gahoro ubundi umurego uriyongera arinako dukoresha nururimi. Hashize akanya mpita negerayo asa nkuwikanze.
“Nanubu ntushaka kuza.” Mbona mumaso arahindutse ahita aruma iminwa asohoka mumodoka. Nahise mbifata nkikimenyetso ko ashaka ko twinjira ndasohoka, afunga imodoka ubundi twinjira munzu. Nihatoya kandi ntanubwo naherukaga kuhasukura ariko ntabyo nari nitayeho. Tukinjira munzu nahise mwegeka kumuryango dukomeza ibyo twatangiye. Turasomana arinako mufata mumisatsi, manura ibiganza gahoro kubitugu, ndakomeza kunda yiwe mpita nkuramo ka gapira yari yambaye. Nawe ahita akuramo umupira nari nambaye hejuru arankurura turasomana, arinako ngenda nigira inyuma ngo tujye kugitanda.
Tugeze kugitanda ahita ansunika ndicara akomeza ahagaze. Yaramanutse aransoma kumunwa, aramanuka mwijosi arinako najye mfata kukibuno kiwe ndakanda ho gato. We arakomeza aramanuka agera kwipantaro arayifungura ayikuramo ndetse numwenda wimbere. Yasanze yiteguye atangira ayikoraho nintoki, ashyiraho ururimi ubundi ahita ayimira bunguri. Numva ninkaho ntakiri ahongaho ahubwo ndi mukirere ahandi hantu. Byari byiza cyane kuburyo nahise numva ngiye kurangiza nyuma yamasegonda nka 50 gusa. Mwegejeyo aranga arakomeza akora ibitangaza ndangiriza mukanwa kiwe aramira. Nahise mukurura ndamusoma arinako muryamisha kuburiri.
Ndamwegera manura ipantaro yiwe nyikuramo, nisutiye asigarana umwenda wohasi. Mfata umwanya woguhereza amabere yiwe agaciro kuko yari meza pe. Ndamusoma ndangije nsoma amabere yiwe arinako nyakoraho. Manura intoki hogatoya ngeze kugice cyohasi negezayo umwenda wimbera ninjiza intoki mugitsina nsanga haratose nkaho yanyiteguye, nanjye sinatinze nahise ndeba mukabati gato kegereye igitanda mfata agakingirizo ndakambara nzamura amaguru yiwe nyashyira kubitugu ubundi ndinjiza. Gasaro ahita aniha.
“Mbabarira, ndakubabaje?” Niko nahise mubaza nsa nkuhangayitse.
“Hoya, meze neza ntakibazo ahubwo wihagarara.” Akibivuga mpita nsubira muri gahunda. Nkajya manura akaboko nkakora kuri clitorisi gahoro. Nakomeje gutyo ninjiza nsohora, mpaka twese turangije. Birangiye, ndahaguruka nkuramo agakingirizo ndakajugunya ndangije ndakaraba nsubira kuryama iruhande rwa Gasaro nishimye.
Bukeye bwaho nabyutse nsanga gasaro yateguye ifunguro rya mugitondo numva nahita mwambika impeta ako kanya. Hashize akanya Gasaro aransezera ajya kukazi najye nsigara nitegura umunsi wanjye wambere wakazi. Akazi kagombaga gutangira Saa yine za mugitondo ariko, ubwo namaza koga nambara imyenda bari bampaye yakazi, ipantaro numupira wumukara ndetse ningofero yumukara nari nishimiye cyane. Ntunganya inzu ho gato ubundi ndafunga njya kukazi.
Nagezeyo saa yine zibura iminota icumi, sekereteri ambwirango mbanze njyende boss ampe andi mabwiriza. Ninjiye nsanga boss ninkaho yari antegereje.
“Nizereko atari ngombwa ko nkubwirako utagomba kureba mubyo ujyanye.” Yari akagabo kagufi kigikara kambara amakoti meza nimipira ya runiga. Uko namurebaga niko bibazaga uburyo umuntu nkuyu agiye kuzajya antegeka, ariko nyine ntayandi mahitamo.
“Yego boss.” Yongeraho ko aritegeko kwambara umwenda wakazi nkuko bikwiriye kandi ko nzajya mba mfite ka kantu bampaye kameze nka telefoni kurinjyewe kugirango mpabwe amabwiriza yibyo nkora, naho njyana ibyo nahawe. Nabonaga ari gushyiramo ibikabyo byinshi cyaneko atari nakazi gakomeye ariko ndatuza ndumva arangije ndagenda. Sekereteri yahise ampereza igikapu cyumukara gifunze mba ntangiye akazi. Nibyo niriwemo umunsi wose ngendera kuri moto. Mvana ibikapu kukazi cyangwa ahandi hose bambwiye mbijyana ahandi, cyangwa mbigarura kukazi. Byabaga rimwe aribikapu bishushanyijeho ibiryo ubwo nkumvako aribiryo, ubundi amavuta nkumvako ari amavuta, ariko mubyukuri numvaga ntashishikajwe nokumenya ibirimo. Umunsi urangiye sekereteri ambarira amafaranga yanjye yumunsi ndataha. Natashye ndushye numva sindibuteke ahubwo nca kuri resitora ndadya ubundi ndataha ndoga mpita nirambika kuburiri. Mubyukiri nashatse kwandikira gasaro ariko nsinzira ntabikoze.
Akazi kakomeje gutyo neza mvana ibintu kukazi cyangwa se ahandi hantu bandangiye kuri kagaterefoni nkabijyana ahandi. Rimwe nabijyanaga kuma resitora, ubundi akaba ari inzu zikorerwamo imyitozo ngorora mubiri, ubundi ari muma hoteri meza. Ikiza nuko bitansabaga kibyinjiza aho hose ahubwo nasangaga umuntu hanze ategereje nkamuha ibye nanjye akampa amafaranga nkigendera. Icyantunguraga nuko abo nashyiraga ibintu bose banyishyuraga mumafaranga atari kuri telefoni cyangwa kuri konti ya banki.
Umunsi umwe nenda kugera aho bari bandangiye, mbona imbere yanjye hari abantu bashinzwe umutekano bari kugenda bareba mumodoka zabantu ndetse nibyo bari batwaye. Hari hameze nkahantu harinzwe cyane bigaragara ko hari abantu bakomeye. Kuko numvaga ko ntacyo nicyeka, nabonaga ntakibazo ko bansaka. Numva kagatelefone karasonnye ndakitaba.
“Ibyo ukora byose ntiwemere ko bagusaka,” nahise numva ijwi rya boss wanjye asa nimpunjyenjye nyinshi. Yahise akupa ntiyambwira byinshi gusa njyewe nahise numva ngize ubwoba. Ntangira kwibaza ibyo naba ntwaye byatuma batansaka. Ubwo nahise negera umugenzi wari aho hafi mubaza niba hari ahandi hantu nanyura hatari ahongaho anyereka akayira gaca ahandi ariko kakure. Nariyemeje nkanyuramo kuko sinarinzi ibyo narintwaye. Mugihe ndi kukanyuramo nagiye ntekereza ibintu naba ntwaye, ese nibisasu, nurumogi se, umutima waruri gutera cyane ubwoba bwanyishe kuburyo nageze imbere ntabonyeko imbere hari umuporisi.
“umva sha egera imbere nawe usakwe.” Atangira kunyegera, ariko nigira nkutamubonye mpita nkomeza ndagenda ahubwo nongera umuvuduko. Yahise yinjira mumodoka arankurikira najye nihutisha moto koko. Sinjye warose mbonye aho nkatira mba ndamusize abura irengero arekera kunkurikira. Aho narindi nahise mpamagara kukazi ngo mbabaze ibingibi aribiki. Ngihamagara boss yahise ambwirango nkore ibishoboka byose ibyo narinjyanye mbihereze uwo nagombaga kubiha ubundi nsubire kukazi ansobanurire. Mpita nkupa ndangije mfungura cya gikapu ngo ndebe ibintu birimo, mpita nikanga ngikubita hasi. Hari harimo ibiyobya bwenjye byubwoko bwinshi, urumogi arirwo rwoganjemo, heroyine, harimo inshinge ndetse nibindi binini ntazi icyo bimara. Ibyo byose narimbizi kuberako aribyo byatwaye ubuzima bwa data. Numvishe ngize ubwoba ariko nuburakari bwari burimo nibaza uburyo abashenzi batumye nshyira ubuzima bwanjye mukaga batanansobanuriye basi ngo menye ibyaribyo. Nahise ngisiga ahongaho nandikira boss mubwira aho kiri ngo amenyeshe nyiracyo aze kukihasanga ubundi mfata moto yanjye nsubira aho narimvuye. Nkigera kukazi nahise nihutira mubiro bya bose nuburakari bwinshi.
“Nigute mushobora kumfata nkikigoryi bigeze hariya.” Naringifite ubwoba ariko uburakari bwari burenzeho. “ubuse iyo mfatwa sinari kuba nzize ubusa”
“Karenzi tuza tubiganireho.” Iyo mbwa yumugabo yari yicaye muntebe ubona asa nkaho ntakintu bimubwiye.
“Nabatwaye iki kuburyo mwankoresha kariya kazi mutanansobanuriye ibyaribyo kandi byagira ingaruka mbi kubuzima bwanjye.” Ubwo narindi kuvugira hejuru umujinya ariwose habura gato ngo mufate mumashati.
“Iyu mwuga niko ukorwa, siwowe wenyine twaba tubikoze.” Ubwo yasubije ubona nawe yatangiye kurakara. “Iyo uje gukora akazi kumunyabutumwa, ntago tukubwira byinshi kuri kampanyi yacu kugirango tukurinde guhangayika ndetse nokugira abo ubibwira badakwiriye kubyuma, ikindi kandi ako gatelefone ugendana kadufasha kumenya ahuri ndetse nibiri kuba kuberako tuba turi kubireberamo, rero ntakintu waba.”
“Ikindi kandi amafaranga uhembwa arahagije sinzi impamvu urimo uraburana.” Nibyo koko nahembwaga amafaranga menshi kuburyo nari narimutse muri kakazu nabagamo njya munzu nini ndetse ngura ibikoresho byo munzu, haburaga imodoka nari naratumije hanze. Narinsigaye mfasha mama wanjye na mushiki wanjye nkuko bikwiriye. Ariko iyo simpamvu yogukora akazi nkaka cyane ko nari narihaye igihango cyo kutazagira aho mpurira nibiyobyabwenjye kuko aribyo byatumye mbana numubabaro wo kubura data.
“Rero urahitamo gukomeza cyangwa usezererwe, kandi niwibeshya ukagira icyo uvuga, wowe nabawe ntimuzabaho igihe kirekire.” Nahise nshohoka mvaho mbere yuko mukubita bakamfunga. Nahise njya kureba Shami, nibaza uburyo uwo nitaga inshuti yanjye yankorera ibintu nkibingibi. Ngezeyo nsanga aricaye arikunywa itabi, gusa abonye uburyo ninjiye narakaye yahise arekera arahaguruka. Ntakindi mubajije, mukubita ingumi mumenyo. Yahise agwa hasi arahaguma akanya gato kubera ububabare, hashize akanya arahaguruka nuburakari bwinshi aransunika.
“Wamushenzi we nigute wifata ukaza kunkubitira iwanjye?” yahise andusha uburakari. Mubwira ibyabaye musaba kunsobanurira ibyiyo kompanyi cyangwa njye kuri porisi.
Shami yahise asa nkutunguwe nawe ahita agira ubwoba. Ambwirako nawe atazi byinshi kuri Kampanyi nkoramo, Gasp, ko ari mubyara wiwe wamurangiye ako kazi nawe ntiyahawe amakuru yose kuriyo kampanyi, gusa icyo yamubwiye nuko bisaba ubwitonzi bwinshi. Bitewe nuko yabyitwayemo naje gusanga Shami nawe ntabyo yarazi. Uruhande rumwe narishimye, kuberako ntago narikuzongera kumufata nkinshuti iyo nsanga yarabizi. Shami yongeyeho ko ngomba kubaza Gasaro nimba haricyo yaba abiziho
Numvishe bindenze ndasohoka ngo njye gufata akayaga. Nkaho ibyo byago bitari bihagije uwo munsi nahise mbona mushiki wanjye ampamagaye. Mubyukuri numvaga nta mbaraga mfite zo kumwitaba mpita mukupa. yakomeje kumpamagara numvako ashobora kuba ankeneye cyane ndamwitaba. Nkuko nari nabiketse yampaye amakuru mabi yuko mama arwaye kandi ko bikabije.
Umunsi ukurikiyeho mfata bisi njya muntara aho twari dutuye kureba uko Mama amerewe. Namusanze mubitaro asinziriye, mushiki wanjye amuri iruhande yarize. Naramwegereye ndamuhobera mubwirako biraza gukemuka. Hashize akanya, negera muganga waruri kwita kumubyeyi wanjye ambwirako arwaye umutima kandi akeneye kubagwa byihutirwa. Numvaga bitagoye, gusa amaze kumbwira amafaranga bisaba nahise niheba. Yambwiye amafaranga menshi cyane arenzaho ko ntakintu bamufasha usibye kugabanya ububabare ataratanga ayo mafaranga. Nahise nsubira mucyumba yari aryamyemo muba hafi ntekereza aho nzakura ayo mafaranga.
Ubwo nahise menyako ataricyo gihe cyogusezera kukazi nkuko nari nabiteguye. Mubyukuri biragoye kongera kubona akandi kazi kampereza amafaranga nkayo nahembwaga. Gusa sinashakaga gukomeza gucuruza ibyatumye data wanjye apfa, ubwo nagombaga gushaka igisubizo byihuse. Nagumye murugo weekend yose, irangiye nsubira mumujyi I Kigali gushaka amafaranga yo kuvuza umubyeyi wanjye.
Mugihe ntarabona aho nzakura amafaranga nakomeje gukora muri Gasp. Naje gusanga kompanyi ikorerwamo ubucuruzi bwibintu bitemewe, haba ibiyobya bwenjye, ibintu byibwe, ndetse nabantu mubihugu byinshi. Abafatanyabikorwa bayo bari bafite umukino wo murandasi bakoreshaga kuganira bifashishije ikoranabuhanga ryokurwego rwohejuru muburyo bwihishe ubutabera butapfa kumenya. Uwo mukino wasaga nkuwabana bakunze gukina kuri mudasobwa kuburyo abandi bantu batapfa kumenya ibyaribyo mubyukuri. Nakomeje gukora, ariko kuko narimfite ubumenyi ndetse nimpano mwikoranabuhanga narimuwe njya gukora muri bamwe bakina umukino kuri mudasobwa. Abongabo bari bashinzwe kuyobora abatwaye ibicuruzwa bakamenyango abaporisi barihehe ngo bahirinde, kandi banahembwa menshi. Bityo umugambi wanjye wokubona amafaranga yo kuvuza umubyeyi wanjye waruri kugenda neza.
Hari hashize igihe kinini ntabonana na Gasaro kubera akazi, gusa twaravuganaga kuri telephone ariko nkirinda kumubwira ibyaya kompanyi. Ubwo ntashye mvuye kukazi musaba ko twabonana aremera dupanga guhura umunsi ukurikiye.
Bukeye nagiye kukazi ntarwiyambitse ndigutekereze kuri gahunda mfitanye na Gasaro nimugoroba gusa.
“Ase mn Gasaro umubona gute?” niko nabajije Shami natashye ndi kwitegura kujya guhura na Gasaro, kuko ariwe muntu nizera kandi akaba azi Gasaro kundusha kuko arinshuti ya mubyara wiwe.
“umh, kagire inkuru rero, urashaka kumutereta se kandi?” Shami ansubiza aseka.
“nsubiza winseka wambwa we.” Ubwo Shami ambwirako Gasaro ari umukobwa nyine ukize wikundira ibirori ariko akaba agira numutima mwiza. Muribyo byose ntanakimwe kibi ubwo nahise mfata gahunda yokumugira uwanjye iryo joro.
Amasaha twari guhura ageze, njya aho dukunze guhurira ndamutegereza. Nari nakoze uko bishoboka ngo nse neza ndetse mpumure neza, nambaye agapantaro kanjye kumukara ndetse nishati isa nkivu nagasaha kukaboko. Ariko naramubonye numva ntacyo nakoze, Gasaro yaje yambaye ikanzu ngufiya yumutuku imanuye kubitugu igaragaza agace gato kamabere yiwe meza. Urukweto rurerure, imisatsi yayishyize uruhande rumwe mbese nabonaga wagirango sinjyewe aje kureba.
“ni wowe mbona cyangwa banguraniye?” nahise mpaguruka ndamuhobera cyane nkaho twari tumaze imyaka tutabonana. “Urasa neza cyane, nkibisanzwe.” Yahise amwenyura ho gato mpita mukurura ndamusoma.
Tumaze kwicara ntibyatinze bahise bazana icyo kunywa ubundi dutangira kuganira. Ibiganiro byacu burigihe biba aribyiza ntanubwo menya iyo biturutse, kandi noneho kuko arumuntu ukunda gufata amafoto twaburaga icyo kuvuga gato akaba afashe telefoni ari gufotora. Agiye gufata ifoto yanjye nawe bahita bamwohereza ubutumwa bugufi buriga buti “ejo uzajye gufata ibicuruzwa batarabifata”. Nahise numva ngize ubwoba nibuka ukuntu, Shami yari yarambwiyengo nzamubaze kubya ya kampanyi ko yaba afite icyo abiziho ariko ntabyibagirwa. Nahise mbona nawe ahindutse arekerera guseka ahita yicara azimya telephone.
“Kukazi baba bantesha umutwe,” abivuga amwenyura ho gakeya, ariko njyewe ntago narintuje.
“Gasa, haricyo waba uzi kuri kampanyi yitwa, Gasp.” Nahise mbimubaza ako kanya kugirango menye niba yaba yarabigizemo uruhare ngo mpakore abizi ko ari ahantu habi, cyangwa se nawe ahakora.
“Yego, siho ukora se, Pamela yambwiyeko ari kompanyi icuruza ibintu.” Akinsubiza gutyo mpita mureba mumaso ngo menye niba arikumbeshya, ariko mbona asa nkaho koko ntacyo abiziho. Mugihi nkiri kwibaza niba namubaza byinshi, bahita bazana ibiryo nanjye ngerageza kubyikuramo ngo ntica ijoro, cyane ko nta gihamya narimfite ko yaba ari kumbeshya.
“Ese ko mbona wahangayitse ufite ikihe kibazo Karenzi.” Yabaye nkunyegera ambaza icyo nabaye. Nahise mubwira ibyuburwayi bwa Mama ndetse nuko ntamafaranga ndabona yokumuvuza. Aranyegera arampobera ambwirako bizakemuka, ansaba ko yampereza ayo mafaranga ariko ndabyanga.
“karenzi harikintu najye ntakubwiye gusa sinzi ukuntu uri bugifate.” Nahise ntereka ifurusheti hase muhereza amatwi.
“Urabizi ko ntababyeyi ngira kandi ntahoze ndi umukire.” Nzunguza umutwe. “Rero nkirangiza pirimeri nabuze amafaranga yo kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, kandi ntamuntu washakaga kumpa akazi ntararangije nokwiga amashuri yisumbuye.” Nahise numva mbabaye kuba yaraciye muruwo mubabaro mufata muntoki ndamukanda nsa nkumukomeza.
“Ubwambere nabanje gukora akazi komurugo, ariko aho nakoze ntago bamfataga neza, umugabo waho yaje kumfata kungufu.” Nahise numva umujinya uzamutse kubwiyombwa yatekereje gukora ibyo bintu, ndamwegera ndamusoma ho gato.
“ubwo navuye ahongaho ntafite aho kujya, gusa kubera agahinda nahise njya mubiyobyabwenjye kandi kuko narintwite inda yawamugabo, yahise ivamo.” Amarira yari yamanutse kumatama yiwe ubonako afite agahinda kenshi. “nabayeho gutyo nsabiriza, ariko hashize igihe mpura numugabo wumugiraneza aranyikundira amvana kumuhanda.” Gasaro yakomeje kumbwira ibyumugabo wamureze akamuvana kubiyobyabwenjye, akaba arinawe wamufashije kubona ibyo afite ubungubu. Numvishe nishimye kuba anyizeye akambwira ibyo yahuye nabyo, niyemeza kuzamurinda kubabara ukundi.
Bitinze cyane, twaratashye gahunda tuyikomereza kwa Gasaro. Inzu nziza itari nini cyane, ariko irenze ibihagije kumuntu umwe. Inzu ye yasaga neza cyane ibintu byose biri kumurongo. Gasaro yanyakirije icyo kunywa arangije ahita ambwirako agiye koga. Nanjye ubwo nasanze ntampamvu yokuguma murisaro mpita mukurikira nkuramo imyenda musanga mu bwogero.
Nasanze nawe yasaga nkuntegereje nkinjira ahita ahindukira arandeba amazi arikumanuka kumubiri wiwe mwiza nanjye mpita nkuramo esuwime ninjira aho bogera. Turasomana gahoro gahoro, manura ibiganza mufata kukibuno ndakanda. Nahise mfata agasabune gakeya nsiga kumabere yiwe ndayoza neza nkajya nkanda imoko hogake. Hashize akanya isabune yamushizeho ndamuhindukiza areba kugikuta. Twakomeje gusomana hogato arinako manura into nzigeza kugapipi kiwe ninjizamo urutoki rumwe ahita aniha, ndarusohora nijizamo ibyiri icyarimwe arongera arikanga, ntatinze mpita nijizamo ubugabo araniha kurushaho. Nakomeje ninjiza nsohora, uko ngenda nsubira inyuma nigira imbere ninako nawe agenda akora bimwe, numvaga ndi muyindi si kuko Gasaro yari afite umugongo mwiza yarunamaga kuburyo nijiramo neza kandi wese. Byakomeje gutyo mpaka twese tugeze kumusozo numvisheko nenda kurangiza kuko ntari nambaye agakingirizo mpita nkuramo ndangiriza hanze. Gasaro yahise ahindukira afata kuri ya sabune atangira kunyoza nanjye ahereye kugituza aramanuka agera kubugabo ntiyatindayo aramanuka agera hasi kubirenge, ibyakurikiye byo numvaga ntazi ahondi nubwambere umukobwa yari atumye nezererwa bigeze hariya.
Byarangiye twese turushye Gasaro yageze kuburiri ahita asinzira. Najye ubwo mbanza kujya koza amenyo mbere yo kuryama. Ngeze mubwogero mbere yokoza amenyo, mbona igikapu kimeze nka bimwe dukoresha kukazi tugemura ibintu. Ubwo mpita menyako Gasaro yambeshye. Yari yambwiyeko yaretse ibiyobya bwenjye kandi ko atazi ibyiyo kompanyi ariko ndabona ataribyo. Nagiye kuryama mfite gahunda yo kurangiza umugambi wanjye ubundi nkava muriyo kompanyi.
Nabyutse kare cyane Gasaro atarabyuka njya kukazi. Uwomunsi nari niyemeje kurangiza umugambi wanjye nkabona amafaranga yokuvuza umubyeyi wanjye ndetse nayokuzitunga nyuma yuko mvuye kuri ako kazi. Buriwese mubakora akazi kokuyobora abatwaye ibicuruzwa kuri wa mukino yari afite mudasobwa yiwe ndetse nahantu hihariye akorera. Nageze kukazi ntabantu benshi dukora murwego rumwe baraza mpita ntangira vuba vuba ngo mbisoze hakiri kare. Uwomunsi umuntu nari kuyobora twari tumaze kumenyerana, ndetse yarazi gahunda mfite yiyemeje kumfasha, nawe aza kukazi kare nkuko twabyumvikanye. Amaze kugeza ibyo bamuhaye ahakwiriye bamuha amafaranga yuzuye igikapu cyumukara. Ahokukigarura kukazi, yahise agenda ahandi hantu twari twumvikanye. Mbonye ko byagenze nkuko twabipanze, mpita nsiba uwo mukino bivuzeko ntawari bumenyeko twacuruje icyo gitondo ubundi mpita mfata igikapu cyanjye nsohoka nkaho haricyo nibagiwe murugo.
Nahise nihuta ngera murugo nshyira ibintu byanjye byose mugikapu kitari kinini, ubindi mfata imodoka mpita ngende kureba Mama na murumuna wanjye. Mbere yuko ngenda, nabanje guca kuri wamuntu warufite cya gikapu cyari cyuzuye amafaranga, muhereza aye twari twumvikanye ubundi asigaye nyashyira mumodoka njya muntara.
Nasanze mama aryamye mushiki wanjye ariguteka. Nahise ngenda nihuta mpereza mama cya gikapu cyamafaranga ubundi mpita nsohoka ngo ndangize gupanga gahunda neza kuburyo duhita tuva mugihugu byihuse babagizi banabi ntibazamfate. Narimaze igihe kinini mbipanga, ubwo nari nanateguye ibyangombwa byose bisabwa ngo tuve mugihugu njyewe numuryango wanjye. Kubera ukuntu nakundaga Gasaro numvaga ntashobora kugenda musize, cyangwa tutabonanye ubwanyuma, mpitamo kumuhamagara ngo duhure mubwire uko gahunda imeze. Mugihe nsohotse munzu nihuta ngo mpamagara umuntu uri bumpereze ibyangombwa byokugenda na Gasaro, umuntu anturuka inyuma ankubita ikintu mumutwe mbona umukara.
Uko ndikugerageza gufungura amaso, niko umutwe ugende urushaho kundya. Ngikanura nibuka ibintu byose byabaye ndetse nagahunda narimfite mpita menyako babashenzi bamfashe. Ndeba impande nimpande ngo menye ahondi ndetse nshake nuko nava aho hantu. Ndebye kuruhande mbona Gasaro yicaye ahongaho. Nahise ngira ubwoba ko bamufashe ngo bamugirire nabi bamaze kumenyako nabibye ngo bambabaze, ariko ndebye neza mbona we ntago aziritse nkanjye.
“Mukunzi, kuberiki warugiye kugenda unsize,” yahise ahaguruka aranyegera ankubita urushyi. “Ubwo wumvaga nzabaho gute koko.” Muruwo mwanya nahise menyako Gasaro ataruwo nakekaga ko ariwe.
“Rero reka nkwibire ibanga, ibyowakoze byose byabaye imfa busa.” Yahise anyegera andeba mumaso, murebye mbura wamukobwa wumutima mwiza narinzi.
“Gasaro nigute wankorera ibingibi, ugakorana naba bagizi banabi.” Yahise aseka cyane.
“icyambere, umugizi wanabi niwowe wibye, icyakabiri ntago mbakorera ahubwo ndabakoresha.” Akibivuga numva umutima wanjye ntinkaho bawuteye icyuma nibaza impamvu ntari narabonye ko Gasaro arishitani iri muri bamwe bicisha abantu ibiyobyabwenjye kunyungu zabo.
“Kompanyi wakoragamo niyanjye, nayishinze nyumayuko abantu bose bantereranye nkabura nuwampa amazi yokunywa,” akomeza avuga agendagenda. Ambwira uburyo umuntu wese ugiye gukora muri Gasp babanza kumusuzuma bakamenya ibye byose, gusa kuko njyewe yari yanyishimiye ahitamo kunyisuzumira. Bivuzeko igihe cyose twari tumaranye yarari kunyigaho ngo amenyeko nakwizerwa gukora muri kompanyi yiwe. Yongerahoko ntagombaga kumenya ko ariwe uyishinzwe cyangwa se ngo menye abandi bayikuriye, mugihe ubutabera buramutse bumfashe ntazabatanga.
Ansobanurira uburyo inkuru yambwiye yubuzima bwiwe ibyinshi byari ibinyoma kugirango ntamuvumbuga kuko nari natangiye kumukeka. Njyewe nari numiwe mfite nubwoba nibaza icyo bagiye kunkorera ubwo bamenyeko nabibye.
“Rero, niba uzi ibyiza kuri wowe numuryango wawe, zana amafaranga wibye.”
“Ntamafaranga nibye” yahise areba umwe mubagabo bari ahongaho. Uwo mugabo yahise anyegera ankubita ingumi munda ndetse nomumenyo mva amaraso. Gusa sinarimfite gahunda yokuvugako ari murugo kugirango batagirira nabi umuryango wanjye. Narabaretse barankubita benda kunyica, ariko ndyumaho.
“Ndabona wahise urupfu, nubundi ariya mafaranga siyo yingenzi,” Gasaro yahise akuramo imbunda mugikapu cyari cyiri ahongaho. “icyingenzi nuko utagira icyo uvuga kumabanga ya kampanyi.” Yahise anyegera aransoma, ubundi yegera hirya antunga imbunda nkugiye kundasa. Ubwo numvagako ibyanjye birangiye mfunga amaso ngo birangire vuba. Polisi ihita yinjira.
Byarangiye bafunze Gasaro ndetse nabo bakorana, ariko njyewe barandekura nyuma yuko Shami atanze ubuhamya ko njyewe ntacyo narinzi kuriyo kompanyi njya gukoramo. Yamafaranga nari naribye yose yamfashije kuvuza umubyeyi wanjye, ndetse duhita tujya nokuba mukindi gihugu.
wooooooooooow,😍