IGISYO
- UMWIRABURA
- Jan 7, 2021
- 9 min read
Updated: Jan 10, 2021
“Umva nukuri umunaniro wo kukazi urashira aruko dusohotse.” Niko nabwiraga Ornella kuri phone Nsenga ngo yemere.
“Haha, byagenze bite c kandi.” Akibimbaza nibuka uburyo wamugore wo kukazi ngo ni manager yadutesheje umutwe.
“ndumva ntanimpamvu yo kubivuga, kuko nanarira.”
“Yoo, Cherie ihangane pe, umva urabizi gusohoka mba mpari kbs,” agisubiza gutyo twemeranya aho guhurira mpita musezera hanyuma njya kwitegura. Mfata douche hanyuma nisiga makeup. Hari agakanzu kameze nkikoti kicyatsi narimaze iminsi nguze, mbese narimbonye uko nkambara. Narengejeho inkweto zohejuru zumukara nirebye mu kirahuri ndiyoberwa. Agakanzu kari kanyegereye neza cyane kagaragaza imiterere nanjye ubwanjye ntarinzi ko mfite. Maze kwishimira ibyo mbona mukirahuri mpita Manuka natsa imodoka ndagenda. Nsanga Ornella muri resto arikumwe nizindi shuti zacu, Bernice na Cadette.
“Egoko subwo kuki mwatangiye ibirori ntaraza” nasanze bahuje urugwiro banywa baseka nanjye ubwo mpita mfatiraho. “ Ariko da baravunga ngo, ambara neza, uze utinze, ubundi winjire bitangaje bose ubemeze.”
“Hahahahah, ibyo c ninde wabivuze,” Bernice abimbaza aseka cyane kimwe nabandi bose, “ ngaho icara twakubonye.”
Buriwese yari afite icyo kunywa, turikuganira mbese ibibazo byose byakazi byari byashize. Hashize akanya twiterera story twumva ijwi inyuma,
“muraho bakobwa beza” mpindukiye mbona umusore muremure wimibiri yombi, wambaye ipantaro yumukara nagapira kamaboko kumweru. Mubyukuri hari hashize igihe ntabona umusore usa neza ndetse agahumura neza nkuko.
“Mikeeee,” Ornella yahise ahaguruka yishimye ahobera Mike ubwo tumenya kobaziranye.
“ Mbega ukuntu wahindutse, bakobwa, uyu ni Mike inshuti yanjye ya kera,” “Mike izi ninshuti zanjye” Ornella niko yahise avuga.
“nonese inshuti zawe nta mazina zigira” Cadette akibivuga twese turaseka. “Nishimiye kubamenya mwese, Ornella ninshuti yanjye cyane ubwo namwe mubaye inshuti zanjye” Numvaga yakomeza akavuga kuko ijwi rye ryari ryiza pe.
“Natwe turakwishimiye kandi urasa neza.” Bernice akibimubwira, Mike ahita aseka noneho numva ngiye kugwa. Mike yarafite mukanwa heza namenyo ari kumurongo, noneho abyicira rimwe aba afite na fosete.
“Merci cyane, byari byiza kubavugisha, gusa inshuti zanjye zirantegereje, mukomeze muryoherwe.” Uko agenda niko nahindukiye mukurikiza amaso.
“Egoko, Caren udata inkonda rwose,” ntanubwo nari namenye ko nkiri kumureba. “umva sinarinziko hakibaho abasore beza nkabariya,” niko nahise mvuga. “Ahubwo c Ornella kuki amenyana nabantu nkabariya ntadupresante koko”
Aseka Ornella aba aravuze, “Hahaha, twaherukanaga kera cyakoze kuko ahora ari busy,” Twakomeje gutyo tuganira kugitangaza cyumusore twari tubonye. Hashize akanya dufata umwanzuro wokujya kubyina mu kabyiniro. Dufata imodoka zacu twese duhurira mukabyiniro keza kari aho hafi. Sitwe twarose twinjira duhita tujya gufata drink tujya kurubyiniro ubundi turawukata ye. Nararushye mpita njya hanze gufata akayaga.
“Uwakugurira icyo kunywa,” numvise iryo jwi ndikanga, mumutima ndasenga ngo nsange uwo ntekereza ariwe. Narahindukiye nsanga ni Mike.
“Ubanza wadukunze, kuko uri kudukurikira,” niko nahise musubiza twese duhita duseka. Ubwo twahise tugura umuvinyo turaganira twibagirwa nibyo kubyina. “Yalah uziko saa munani zigeze kandi ejo mfite meeting mugitondo.” Nahise mpindukira ngo nshake babakobwa dutahe.
“Caren wakoze rwose kumpa umwanya, wansekeje cyane.” Ubwo Mike yahise asaba ko yantahana, ndanga mubwira ko mfite imodoka yanjye. Nahise musezera nubwo numvaga tutatandukana. Twaratashye twese, ngeze murugo ntangira kwibuka ibihe byiza nagiranye na Mike, uko yajyaga ampagurutsa tukabyina hagiyemo indirimbo akunda, inseko yiwe, umuhumuro wiwe, mbese numvaga ndimuyindi si kubera we. Nkibitekereza mpita nibukako tutahanye nimero kubera gutaha twihuta. “kigoryi, kigoryi, kigoryi” ubwo nahise nifata mugahanga ntekeraza amahirwe ntakaje. Numvise ndushye ndiryamira nyine mfata ko ntakundi byagenda.
Mugitondo nabyutse nganiriza zanshuti zanjye uko byagenze na Mike.
“Egoko muko genda gake gabanya gushyuha pe,” Ornella yumijwe nuburyo nari namutatse.
“nukuri Mike niwe musore urenze mururu Rwanda.” Ubwo nabivuze mpita nibuka inseko yiwe nziza.
“Cyakoze muramutse mukundanye byaba aribyiza yanjya adusohokana nabonye akize.” Bernice niko yahise avuga bose bahita bikiriza.
“Ikibazo c shahu ko ntana nimero yiwe yampaye” nabivuganye agahinda kenshi ntekereje ko ntazongera kumubona.
“Shan mba nziguhaye ariko nyine yahinduye nimero none sinkizigira.” Ornella niko yahise avuga.
Cadette ahita aturika araseka, “ariko uziko murinjiji, ubungubu c ninde ugitanga nimero ko ahubwo batanga conte yurubuga rwa Instagram.”
“ariko uziko aribyo di.” Nahise njya kuri Instagram ndashakisha umuntu wese waba witwa Mike. Hashize akanya katari gato nahise mubona, ntanogutinda mpita mwandikira. Ubwo nahise nkomeza njya mukazi kuko akaruhuko ko kurya kari karangiye. Nashakaga uburyo bwose ndebaho ngo menye niba yansubije ariko ntiyigeze asubiza. Nagezaho mbyikuramo kuko numvaga yanciye amazi nyine. Hashize icyumweru, ndi gukora amasuku munzu yanjye numva phone irasonnye mpita nitaba ntanarebye uwariwe.
“Wiriwe Caren” nahise ngwa mukantu kuburyo phone narinyitaye hasi.
“Wiriwe, ni Mike tuvugana?” nukuri ninsanga atariwe ndahita nkupa.
“Biratangaje kuba ukibuka ijwi ryanjye pe narinziko nizina utaryibuka” Mike niko yahise avuga arenzaho nagatwenge. Ntiyaraziko namushatse hasi no hejuru. Yahise asaba imbabazi kuba atansubije hakiri kare kuko yari yagize akazi kenshi. Nanjye sinabitinzeho tuganira ibindi. Twakomeje gutyo umunsi kuwundi tuganira. Mugitondo ambaza uko naramutse, ninjoro nkamubaza uko umunsi wagenze. Tuba inshuti magara, rimwe na rimwe tugahura tukanasangira.
“Asubundi waje kuza nkagutekera uyumunsi” niko Mike yambwiye kuri phone ubwo twavuganaga ndi mukaruhuko kukazi.
Namusubije nseka, “Ubwo nakumvise ushaka kundwaza munda; Mike Muheto ndabizi ntago uzi guteka”
“Ariko uziko utaramenya neza di, wowe uze kuza ndagutekera ibiryo utararyaho mubuzima bwawe.” Naratekereje nsanga nubundi ntayindi gahunda narimfite cyane ko weekend yarinageze. Ubwo twemeranije ko saa moya ndaba mpageze. Sinjye warose ngera murugo mpita njya muridushe ndoga umunaniro wose urashira. Namaze nisaha nkorera umubiri wanjye isuku ihagije, kuko ntawamenya, mara nindi nshaka umwenda usa neza kandi uryoheye amaso. Nahisemo agakanzu kagufi kamaboko maremare kumukara gafunguye inyuma, agakapu kicyatsi ninkweto ndende zumutuku. Nisiga makeup idakabije hanyuma nitera umubavu uhumura. Mbere yuko ngera kwa Mike nanyuze mwiduka ngura icyo kunywa ndangije ndagenda. Nkigera kumuryango yahise afungura.
“Wow, urasa neza cyane” Mike abivuga arinako anyitegereza kuva hejuru kumanuka.
“Nawe ntacyo ubaye,” nahise negera imbere ndamuhobera, ntaramurekura ahita ankurura aransoma. Kugeza ubwo twari tumaze gusomana inshuro ebyiri gusa ubwo twabaga twasohotse antahanye angejeje murugo.
“Narimaze igihe ntekereze gusoma iminwa yawe” Mike ahita amfata ukuboko angeza aho imeza yariri. Mubyukuri nubwambere naringeze munzu yiwe. Nibwo nahise nemera neza ko akize koko. Ukinjira uhita ubona salon iri hepfo ya esikariye irimo intebe nziza cyane zumukara, ubwo ukomeje uba urebana nigikoni kiza cyegeranye nimeza nini yumukara nintebe zayo.
“Sinarinziko uba ahantu heza gutya Mike.” Nakomeje kureba ahantu hose, amatara meza yubwoko bwose, imitako mwinshi itandukanye myiza.
Mike aramwenyura ho gato, “Shn merci kbs ushatse wazaza tukibanira.” Ubwo Mike yahise ajya mugikoni akomeza guteka nanjye ngerageza kumufasha ariko aranyirukana. Nasanze koko
atambeshye, ibiryo yari yatetse byari biryoshye cyane kuburyo numvaga ntarekera kurya, ariko nibutse uburyo inda yanjye iba ingana nahaze cyane ndifata. Tumaze kurya naranduruye, nsuka icyokunywa turangije twicara hanze turaganira. Hanze hasaga neza, hari akayaga gatuje ninyenyeri nyinshi mukirere. Mike yari yashyizemo uturirimbo dutuje munzu nohanze twageragayo. Ntawundi muhumuro numvaga uretse wamuhumuro mwiza wa Mike. Twari twahuje urugwiro, tuganira ibifite akamaro nibitagafite, akampagurutsa tukabyina.
“Ntago narinziko ufite amaso meza gutyo,” yabivuze andeba mumaso isoni ziranyica ndaseka. Yahise anyegera turasomana, gahoro gahoro, hashize akanya twongera umurego.
Yabaye nkuwegera inyuma ho gato numva imbeho ihise inyica, “ Niwumva ushaka ko ndekera umbwire sinshaka kugukoresha ibyo udashaka.” Mike abivuga mwijwi riri hasi cyane. Nahise mukurura ibyamagambo biribagirana.
Agenda amanura amaboko yikanzu, yegera inyuma ahita yicara kuntebe arankurura nanjye mwicara kubibero. Arakomeza aransoma mwijosi, kugutwi akajya anyuzaho ururimi. Mike yavanyemo ikanzu, akurikizaho isutiye, akibona amabere yanjye ahita azana kwifuza mumaso. Nahise mukurura turasomana arinako amanuka akajya akina nimoko yanjye anyunguta gake. Numvaga nenda gusara, ubwo ninako hasi nari natose kubera ukuntu yarari kunkinisha. Ubwo yahise avanamo ikanzu yose agera nokwikariso nayo ayivanamo. Yahise afata ikibuno cyanjye aragikanda ho gato ahita ampindukiza kuburyo ndyama ngaramye ajya hejuru yanjye. Arangije aramamuka agenda asoma aho ageze kumubiri wanjye, agezeyo atangira kunyuza ururimi kuri clitorisi yanjye numva noneho birarangiye ngiye kunyara. Mugihe akiri muribyo agenda anyuzamo akarimi ahita yinjizamo intoki mugapipi inshuri nkebyiri kwihangana biranga amazi ahita asohoka. Mike ahita azamuka turasomana kandi koko nariyumvaga kuminwa yiwe. Asa nkuweguka ho gato avanamo imyenda yiwe yo hasi yari acyambaye, sinzi aho condom yayivanye ariko nabonye ayambara ahita amanuka yinjizamo. Mubyukuri numvaga ndi muri paradizo. Yakomeje kwinjiza asohora mpaka twese turangiriza rimwe. Mike areguka avanamo condom arayijugunya hanyuma arampagurutsa tujya mu bwogero koga umwanda. Mubyukuri twagezeyo biba byiza kurushaho nanjye nkora uko nshoboye ngo aryoherwe.
“Cherie byuka nagutekeye ifunguro rya mugitondo.” Nafunguye amaso mbona Mike yicaye kuruhande rwigitanda yambaye ikabutura gusa.
“Uuumh, waramutse ute Mike Muheto?” niko nahise mubaza ariko nkegera inyuma ngo atumva agahumuro kabi ko mukanwa.
Yahise amwenyura numva umunsi wanjye wose uhise uba mwiza, “urumva naramuka nabi nabyutse mbona ubwiza bwawe?”
Isoni zaranyishe mpita mutera umusego ndabyuka njya gukaraba, maze gukaraba ndegenda dusangira ifunguro ryamugitondo yari yateguye, riryoshye, kandi icyo narimaze kubona nuko Mike andusha guteka pe. Ubwo wikendi yagenze gutyo tuganira, tugasangira, ndetse tukanashimisha umubiri.
Mike yaje gukomeza kumbera imfura. Tujyana iwabo gusura umubyeyi wiwe ariwe maman wiwe kuko Papa we yari yaritabye imana. Byaje gukomera dutangira nogutekereza kubyo kubana nkumugore numugabo. Cyane ko niwacu bari bamaze kumumenya.
“Caren ndashaka yuko tuganira” Ornella yabimbwiye kuri phone ndi kukazi.
Ubwo musubiza nihisha ngo boss atabona ko ndikuvugira kuri phone, “ikintu ushaka kumbwira cyatumye umpamagara inshuro icumi zose uziko ndi kukazi nikihe?” numvaga ntangiye kugira ubwoba muri njyewe.
“Wowe uze kuza kundeba nuva kukazi birihutirwa,” akibivuga yahise akupa telephone ubwo nanjye nsigara ahongaho nibaza icyaba cyabaye.
Sinjye warose akazi karangiye, mpita natsa imodoka njya kwa Ornella ngo ambwire ikibazo aho kiri. “Umva nje niruka ntarwiyambitse ndumva umutima ugiye kumvamo,” “mbwira icyabaye”
“Caren sinzi ukuntu aya makuru uribuyafate ariko naba ndinshuti yikigwari ntabikubwiye.” yahise yubika umutwe atangira kurira. Mumutwe wanjye nahise ntekereza ko Mike yaba yagize ikibazo.
Natangiye gutitira nzana ibyunzwe mpita nkuramo ikoti nari nambaye, “Ornella mbwira icyabaye, Mike yagize ikibazo c, nonese ni Bernice cyangwa Cadette?”
“Mike arwaye SIDA”
“Hahahahahahahahah, ayo makuru c kandi wayakuyehe,” mumutima nahise niruhutsa.
Ornella yubuye umutwe arandeba nkaho nsaze, “Caren ndabizi biragoye kubyakira ariko ndahari humura”
“Ornella Mike numusore mwiza ndabizi abakobwa benshi baramushaka,” “rero wasanga arikamwe murutwo kaje kakakubwira ibyo binyoma ngo kadutandukanye” nahise mpaguruka njya gufata beer ikonje muri firigo ngonumve ntuje.
Yahise ahaguruka araza ansanga aho narimpagaze, “hari umukobwa dukorana witwa Sandrine, yabonye nabashyize kuri watsap yanjye arangije amwbirako ari mubyara wiwe wahafi.” Ibyo byose Ornella yabivugaga amarira yizenze mumaso ariko njyew nari nabaye nkibuye numvaga ntakintu numva mumubiri.
“Twarakomeje tumuganiraho mubwira ko yari inshuti yanjye kuva kera, arangije ambwira uburyo yakundanye numukobwa akamwanduza SIDA” rya cupa narimfite ryahise rigwa hasi, numva ncitse intege umubiri wose amavi yanjye nayo abura imbaraga mba nguye mfukamye. Nicaye aho hasi iminota ibiri nabuze amarira, gusa mumutima njyew numvaga nabyemera aruko ariwe ubimbwiye. Nahise nshohoka mfata imodoka njya kureba Mike iwe murugo. Narahageze nsanga ntago arataha, nzenguruka inzu yose nshaka ikimenyetso cyanyemeza yuko ashobora kuba ayirwaye. Icyo gihe cyose narindigushaka impamvu yose yanyemeza ko ataribyo. Nkibuka ukuntu Mike asa, umubiri afite, amafaranga yiwe, nkumva ntaho yahurira nicyorezo cya SIDA. Nageze mucyumba kiwe ibintu byose mbitera hejuru, utubati twose ndazenguruka. Hashize akanya nshakisha nabuze aho ashobora kuba abika imiti numva umutima usa nkaho wiruhukije mvuga nti wenda wasanga uwo mukobwa yabeshye, ngiye gusohoka mbona akabati kamwe kohasi ntigafunze, nkegereye ngo mfunge mbonamo agakarito kumukara. Naragafashe ndagafungura nsangamo impapuro zo kwa muganga, ibinini, ndetse namavitamine menshi. Numvishije umutwe uhise utangira kundya umubiri wose umera nkaho bansutseho urusenda, ndatitira kandi hanze hari izuba. Ntago nashoboraga guhaguruka ngo ngire ikindi nkora, naryamye aho hasi nifata munda ndarira amarira yanjye yose. Hashize amasaha abiri Mike ataraza mpita mfata inzira ndagenda. Nashatse ahantu hose bashobora kuba bacuruza inzoga aho hafi njyayo ngura inzoga zikomeye zubwoko bwose mpita ngura nitabi ndangije njya mumodoka ngana iwanjye.
Munzira nagiye nibuka ibihe byose byiza nagiye ngirana na Mike, uburyo yanyitagaho narwaye. Mike ntiyamaraga amasaha abiri atarambaza uko meze, yanjyanye kwa Maman wiwe inshuro nyinshi. Natangiye kwibuka ibihe byiza twagiranye muburiri, ukuntu yansomaga agakora ibishoboka byose ngo ndyoherwe. Amarira amaze kumbana menshi numva umutima wenda kuvamo nibagirwa ahondi numva nshaka gupfa ngo kubabara bishire nahise ndekura vora ndarira cyane. Hashize akanya numva ihoni risakuza cyane namatara ancana mumaso nari natinze kubibona kuko ikamyo yahise iza ihwana nimodoka yanjye ishusho yanyuma yari Mike aseka.
“Muganga ameze ate,” nafunguye amaso ho gato mpita mbona urumuri rwinshi rwumweru. Ndongera mfunga hogato ngo nsubize ubwenjye kugihe. Narayafunguye mbona abaganga ahongaho kuruhande bose bandeba wagirango bari bategereje ko nkanguka. Narebye kurundi ruhande mbona Maman wanjye na Papa, inyuma hari Cadete na Ornella. Maman yahise anyegera ambaza uko meze. Narindi kureba nokumva gusa ariko sinshobore kuvuga. Natangiye kwibuka icyangejeje ahongaho, nibuka Mike, nibuka ubuhemu bwiwe, ntekereje ko nshobora kuba naranduye SIDA amarira ahita amanuka kumatama.
“Caren, kurira habayiki mwana wanjye,” maman abivuga ampanagura amarira. Muganga ahita yinjira aba asabye ko abantu bose basohoka keretse abo nifuza ko basigara. Maman wanjye na Papa banga gusohoka bwambere ariko kuko nari naketse impamvu bashaka ko basohoka mbabwira ko nshonje bajye kunzanira icyo kurya baragenda. Muganga yabaye agitangira kuvuga mpita ndira cyane numvaga ndi gushya mwimbere nenda guhera umwuka. Ntekereza uburyo umunti nitaga ko dukundana ariwe uzamba hafi mubyiza no mubibi, akampa umunezero ntakura ahandi, ariwe untwaye ubuzima bwanjye.
“ Humura wirira cyane umwana ameze neza ntakintu yabaye rwose.” Akibivuga mpita neguka ndamureba noneho numvishe mbaye nkibuye. “Muga ndatwite”, “ntago namubyara ntago bishoboka, simbishaka, muvanemo giravuba,” numvaga nshaka gupfa ako kanya. Nakomeje kurira nkajya nkurura imigozi bari banshyizemo ya serumu mbona mugaga ntashaka kunyumva ngo akuremo umwana mufata itaburiya ndamwinginga arabyanga ahubwo antera urushinge ndasinzira.
Nyumayaho naje gukanguka njya kwirebera muganga ariko ngenda gahoro kuko narinkiri kubabara. Yemeje neza ko nanduye agakoko gatera SIDA kandi ambwirako ntwite.
Nyuma yimyaka Makumyabiri.
“Perla niwumva nkubuza abasore ntukagirengo nuko nkwanga cyangwa nshaka kugushyiraho igitugu.” Mana urakoze kuba umpaye imbaraga zo kubwira umwana wanjye ano mateka. “Ibi nkubwiye sukugirango uhahamuke wange abantu, ahubwo ujye witonda kandi ugire gushishoza mugihe ukundanye numusore.” Ndi kureba umwana wanjye ngashima rurema kuba ntaramukuyemo muri biriya bihe bikomeye narindimo. Nyuma yabiriya byose sinzi uko nashoboye gukomera nkarera umwana wanjye ariko burya urukundo rwumubyeyi ruruta byose.
Nubwo ndi kure yigihugu cyanjye ndabizi neza ko hano ariho murugo. Nabashije gutuza ndiyakira ndetse ndananezerwa, njyewe numwana wanjye birampagije.
“Maman humura nzakora uko nshoboye kose nirinde.”
コメント